Indirimbo ya Teddy Swims yaciye agahigo kuri Billboard

Umuhanzi Teddy Swims Ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guca agahigo gakomeye ku rubuga rwa billboard rugerwaho n’abahanzi bake ku isi biyushye akuya.

Ni agahigo uyu muhanzi usanzwe n’umwanditsi w’indirimbo yagezeho nyuma yo kugira Indirimbo imaze igihe kinini ku rubuga rwa Billboard ibitarigeze kugerwaho n’undi muhanzi mu bakora umuziki ku isi hose.

Teddy Swims yabigezeho kubera Indirimbo ye yitwa Lose control yashyize hanze mu mwaka wa 2023 ukwezi kwa Gatandatu hari Tariki ya 23 kuba ariyo yonyine yamaze igihe kinini kuri Billboard cy’ibyumweru 100.

Ntabwo Ari agahigo koroshye kuko umuhanzi wa hafi umugwa mu ntege amurusha igihe kingana n’ibyumweru icyenda byose.

Habanza uyu Teddy Swims wahamaze ibyumweru 100 mu yitwa lose control hagakurikira Heat waves yahamaze ibyumweru 91 ikaba iya Glass animals naho iya Gatatu blinding lights ya the weekend yahamaze ibigera ku icumi.

Ku mwanya wa Kane hari radio active yahamaze ibyumweru 87 mugihe kuwa Gatanu hari sail yahamaze ibyumweru 79.

Iyi ndirimbo ya Teddy Swims imaze imyaka ibiri ishyizwe hanze kuri ubu kuri YouTube imaze kurebwa n’abantu Miliyoni magana abiri zirenga naho iya the weekend imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni magana acyenda barengaho hafi Miliyari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends