Indirimbo ya Vestine na Dorcas yaciye agahigo kuri YouTube

Kuwa 17 Nyakanga 2025 nibwo itsinda ry’abahanzikazi babiri rigizwe na Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bazwi mu muziki nka Vestine na Dorcas bashyize Hanze amashusho y’indirimbo yabo yitwa Emmanuel kuri ubu yamaze guca agahigo kuri YouTube.

Aba bakobwa bamaze kuba isereri mu matwi y’abakunzi b’umuziki cyane uramya ukanahimbaza imana bageze ku gahigo ko kuba abaramyikazi bagize Indirimbo yihuse cyane mu kugira Miliyoni y’abarebye igihangano cyabo kuri YouTube.

Ibi babigezeho kubera iyi ndirimbo ya o Nshya yitwa Emmanuel kuko yujuje abayirebye Miliyoni imwe mu minsi itatu irengaho amasaha make dore ko iri no gutanga ikizere cy’uko ishobora kuzageza ku mubare munini.

Iyi ndirimbo isize iki kuri Shene iriho isanzwe ishyirwaho Indirimbo z’abakora umuziki bafashijwe na Murindahabi.

Mbere y’uko iyi ndirimbo ishyirwa hanze iyi shene yari ifite abayikurikira batarenze ibihumbi 700 ariko ubu bamaze kurengaho abakabakaba ibihumbi 35 ikaba na Shene iri mu zikurikirwa cyane mu Rwanda kuko izifite Miliyoni Ari mbarwa.

Ikindi iyi ndirimbo iri mu zihuse kukugwiza abayirebye Miliyoni ushyizemo n’abakora imiziki mu zindi ngeri z’ubuhanzi cyane ko nubwo bisigaye bitakigoye cyane ababigeraho bibatwara iminsi myinshi.

Nanone aba baramyi nibo bahanzikazi bato bagize Indirimbo imaze kurebwa n’abantu benshi agahigo basumbya abandi bahanzi baririmba Indirimbo z’isi benshi kuko bafite iyitwa Yebo imaze kurebwa na Miliyoni 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends