Indirimbo ya Wizkid na Fola ikomeje guca uduhigo kuri Apple music

Abahanzi bo muri Nigeria aribo Wizkid,Fola na Dj tunez bari mu byishimo byinshi nyuma y’uko Indirimbo yabo ikoze ibigwi ku rubuga rwa Apple music muri iki gihugu cya Nigeria mugihe gito bayishyize hanze.

Iyi ndirimbo ni iyitwa One condition ikaba yamaze guca agahigo ko kumara ibyumweru bitatu ku mwanya wa Mbere mu ndirimbo zikunzwe kuri Apple music muri iki gihugu cya Nigeria.

Iyi ndirimbo ikomeje kubica muri iki gihugu kuri uru rubuga nyuma yo kubanza kuza mu myanya ya mbere no kuri Spotify kimwe n’izirimo you ya Fola biri gusimburana ku myanya kuri izi mbuga bacururizaho ibihangano byabo.

Wizkid kimwe na Fola bisa naho bigaruriye umuziki wo muri Nigeria mu kwezi gushize kugeza ubu kubera izi ndirimbo zabo ebyiri zimaze iyi minsi zibashyize mu abo imbere kuri Spotify na Apple music bigaragara ko abandi bahanzi batakibugwa cyane ku bijyanye no kumvwa cyane.

Wizkid Kandi Afite indi ndirimbo yakoranye na young John yitwa cash flow nayo yageze ku mwanya wa 13 kuri uru rutonde rwa Apple music muri Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends