Indirimbo ya Wizkid na Tyla ikomeje kubashyira ku rundi rwego

Abahanzi b’abanyafurika mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria ku ruhande rwa Wizkid na Afurika y’epfo kuri Tyla bakomeje kwishimira uburyo Indirimbo yabo Nshya iri kugera ku rwego rwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ndirimbo ni iyitwa Dynamite baherutse Gushyira Hanze muri Kanama 2025 ikaba kuri ubu iri mu imwe mu mpamvu aba bahanzi bari ku kamwenyu kubera imibare y’abari gusura Imbuga nkoranyambaga zabo bashyiraho ibihangano biyongera by’umutekano urwa Spotify.

Kuri ubu iyi ndirimbo yitwa Dynamite yamaze kurenza abayumvise ku rubuga rwa Spotify Miliyoni 21 mu gihe cy’ukwezi kumwe igeze hanze binagaragara ko izagera kure bitewe n’umuvuduko iriho izamura imibare.

Ni ibintu bikomeje gushimisha aba bahanzi cyane Tyla bitewe n’uko yahoraga afitiye inyota imikoranire ye na Wizkid kuva mu myaka yashize nkuko yagiye abivuga mu itangazamakuru kugeza akabije inzozi ze ubwo bakoranaga iyi ndirimbo.

Mu ndirimbo Tyla yakoze kuva yakora umuziki iyi ye na Wizkid yahise yinjira mu izarebwe cyane 20 za mbere bishobora gukomeza kuzamuka biyishyira mu imyanya y’imbere kubera ko ikizamura imibare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends