Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Indirimbo y’umuramyi Hope Ian ikomeje kunyura benshi

Indirimbo y’umuramyi Hope Ian ikomeje kunyura benshi

kuwa 24 kamena nibwo umuhanzi Hope Ian uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana yashyize hanze indirimbo nshya yitwa My love cyangwa se Rukundo.

iyi ndirimbo igisohoka yatangiye gukwirakwira mu bantu byumwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga dore ko uyu muramyi ari mu beza bari kuzamuka neza mu bakora ibihangano muri iyi ngeri yo kuramya.

kugeza ubu mu gihe gito iyi ndirimbo iri mu ziri gukinwa cyane dore ko ari indirimbo yuzuye ubutumwa bwiza nawe yemeza ko yaturutse ku gitekerezo gituruka ku ibyo rubanda rubayemo muri iyi minsi.

Muri iyi ndirimbo agaruka ku imbaraga n’ubuhanga bw’imana nk’umukozi w’umuhanga ikiremwamuntu gifite ugena byinshi kandi ushoboye ibyo abantu badashoboye nk’umuremyi wa byose.

Hope ian hqin akomeje kwamamara muri iyi ndirimbo nyuma yo gukora izindi nyinshi nka Utapita nayo yakiriwe neza n’abagiye bayumva byuwihariko abumva bakanakoresha ururimi rw’igiswahili.

Sura youtube channel ya hope ian urebe indirimbo ze zose

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *