Abahanzi bo muri Nigeria Wizkid, Ayra Starr na Asake bari gukora amateka akomeye mu muziki wabo kubera Indirimbo zabo Nshya baherutse Gushyira Hanze kubera uburyo ibi bihangano byabo biri gukundwa kuri Spotify.
Kuwa 25 Nyakanga 2025 Umuhanzi Wizkid afatanyije na Tyla wo muri afurika y’epfo bashyize Hanze Indirimbo yabo Nshya yitwa Dynamite ikaba iri gukundwa cyane kuko ku munsi umwe imaze igiye hanze yari imaze kumvwa n’abantu Miliyoni imwe irengaho hafi n’ibihumbi 300 kuri Spotify.
Ni ibigaragaza ubuhanga bwa Wizkid byiyongereyeho ubuhanga bwa Tyla wo muri afurika y’epfo uri mu bakobwa Bakora umuziki mwiza bo muri afurika.
Uwitwa Asake nawe yakoze mu inganzo ahuriza hamwe imbaraga na Tiakola bashyize Hanze Indirimbo yitwa badman gangsta mu munsi umwe wayo wa mbere ikigera kuri uru rubuga rwa Spotify imaze kugira abayirebye Miliyoni.
Ibi biri gukomeza Gushyira ku rwego rwo hejuru abahanzi bo muri iki gihugu cya Nigeria n’umuziki wabo kuko bikorwa na bake cyane kuri izi mbuga nkoranyambaga zikomeye nka Spotify dore ko na Ayra Starr Indirimbo ye ihamaze umunsi umwe imaze kumvwa n’abarenga ibihumbi magana atanu.

