Moses Turahirwa ni umwe mu bahanzi b’imideli bamamaye mu Rwanda, akaba ari we washinze Moshions, ikirango gikora imyenda ifite umwihariko w’umuco w’Abanyarwanda. Moshions ikora imyenda yifashisha ibishushanyo n’ibikoresho byo mu Rwanda, ikaba yarafashe izina ku rwego rw’igihugu ndetse ikagera no hanze y’igihugu. Moses yamenyekanye mu bihe bitandukanye, harimo no kwambika abantu b’ibyamamare ndetse n’abayobozi ku rwego rw’isi
Nubwo nyuma y’igihe kitari gito yari abereye icyitegererezo mu mwuga, Turahirwa yahura n’ibibazo, harimo no gufungwa, ariko yabashije kugaruka mu mwuga we n’umwete. Ibi byatumye nyuma y’ibyo bibazo, yerekana koleksiyo ye yise “INFARANSA collection” i Paris, mu birori bya fashion byabereye muri Theatre Chaillot. Nubwo igikorwa cyaranzwe n’ibitavugwaho rumwe, kigaragaza ubushake bwa Moses bwo kongera kubaka izina rye nyuma y’ibibazo byabaye
Ikigo Moshions kandi cyagaragaye mu marushanwa nka Fashion Focus Africa, aho kigaragaje imbaraga mu gufasha abahanzi b’Abanyafurika gukura no kwagura imishinga yabo mu mwuga w’imideli. Turahirwa yashyize imbere guteza imbere umwuga w’imideli w’Abanyafurika, uhereye ku Rwanda, akoresheje uburyo bwagutse mu guhanga no kugurisha imyenda.
imwe mu mideri yamuritswe muri icyo kirori:
Leave a Reply