Bamako, 10 Nzeli 2025 – Guverinoma ya Mali yatangaje ko ingabo zayo zagabye ibitero byo mu kirere nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba uzwi nka JNIM (ushamikiye kuri Al-Qaida) ufashe icyemezo cyo kubuza imodoka zitwaye lisansi kugera mu murwa mukuru, Bamako.
Abayobozi b’ingabo bavuze ko ibi bitero byibanze mu turere twa Kayes na Nioro, aho izo nyeshyamba zari zatangiye gufata amakamyo atwaye lisansi ndetse zikangiza zimwe muri zo.
Iyi blokade yari igamije guhagarika ibikomoka kuri peteroli bigera ku baturage, bikaba byari gutera ikibazo gikomeye ku mibereho n’ubukungu. Ingabo za Mali zavuze ko intego y’ibi bitero ari ugusenya aho izo nyeshyamba zari zifite ibirindiro no kugarura umutekano ku mihanda minini ikoreshwa n’amakamyo.
Ingaruka ku buzima bwa buri munsi
Abaturage ba Bamako batangaje ko ibiciro bya lisansi byahise bizamuka cyane kuva iyi blokade yatangira. Ibikorwa byinshi by’imodoka rusange, moto-taxi n’ibindi byari bigabanyije ingendo, ibintu byateye akavuyo mu gutwara abantu ku kazi no mu bikorwa bya buri munsi.
Ibigo bimwe by’inganda byari byatangaje ko bishobora guhagarika imirimo igihe ibikomoka kuri peteroli bikomeje kubura. Abasesenguzi bavuga ko iyo blokade yari kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, harimo guhenda k’ibicuruzwa no kudindiza ubukungu.
Abaturage benshi bashimiye guverinoma kuba yafashe ingamba zo gusenya izo nyeshyamba, bavuga ko bizafasha gusubiza ibintu mu buryo no kugabanya izamuka ry’ibiciro.
