Borno, Nigeria – 23 Kanama 2025
Ingabo za Nigeria zatangaje ko indege z’igisirikare cy’ikirere (Nigerian Air Force) zagabye ibitero bikomeye mu ntara ya Borno, bigahitana abarwanyi ba jihadi 35 hafi y’umupaka wa Kameruni.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo avuga ko aba barwanyi bari bateraniye mu gace ka Kumshe, aho bari bagamije kugaba igitero ku basirikare ba Nigeria barwanira kubutaka. Ibitero by’indege byagize uruhare rukomeye mu kubatsinda, bigasubiza kandi umutekano mu gace kari kihariye nko mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi bitero bishingiye ku rugamba rugamije kurwanya imitwe y’iterabwoba imaze igihe yibasiye ako gace, irimo Boko Haram na Islamic State West Africa Province (ISWAP). Iyo mitwe imaze imyaka irenga 15 ikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, byahitanye abasivile ibihumbi n’ibihumbi ndetse bigatuma abarenga miliyoni ebyiri bahunga ingo zabo.
Ubuyobozi bwa Nigeria bwemeza ko ibikorwa nk’ibi bigamije guhosha burundu ibitero by’iterabwoba no kugarura amahoro mu majyaruguru y’igihugu.
