Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Iyobokamana > INKURU Y’INCAMUGONGO: Papa Francis yitabye imana

INKURU Y’INCAMUGONGO: Papa Francis yitabye imana

Nyirubutungane Papa Francis yitabye imana Nyuma yo kubikwa ko yashizemo umwuka inshuro nyinshi imana igakinga akaboko.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 21 Mata 2025, habyutse amakuru ababaje benshi y’urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis avuga ko yamaze kuva mu mwuka w’abazima.

urupfu rw’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi rwemejwe kandi rushimangirwa n’abo i bukuru i Vatikani aho Karidinali kevin farrell yatangaje iyi nkuru y’ashenguye benshi ku isaha ishyira saa Moya n’iminota mirongo itatu n’itanu [7:35′].

mu magambo ya Karidinali Farrell Kevin yagize ati ” Musenyeri wa Roma asubiye murugo rw’umubyeyi. Ubuzima bwe bwose yari yarabweguriye umurimo,gukorera Umuremyi n’itorero rye.

amakuru ari hanze aravuga ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yatabarukiye mu rugo rwe mu gace ka Caca ho muri Roma mu gihugu cy’ubutaliyani hari ikicaro cye i Vatikani.

Papa Francis yitabye imana ku myaka 88 mugihe kandi mu minsi ishize yari yagowe n’ubuzima kubera indwara yari yamufashe mu myanya b’ubuhumekero gusa akaza koroherwa, ibyanatumaga habikwa urupfu rwe ariko imana igakinga akaboko kenshi.

Nyirubutungane Papa Francis, Roho ye iruhukire mu biganza by’umuremyi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *