Kuri uyu mugoroba wa tariki ya 07 Gicurasi 2025 nibwo hakinwaga umukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champion League Inter Milan yari yakiriye ikipe ya FC Barcelon, mu mukino w’ishiraniro wari utegerejwe n’abantu benshi, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3, isi yose yarihanze amaso mu mujyi wi Milan ngo barebe uza kugera k’umukino wa nyuma wa UEFA Champion League y’uyu mwaka wa 2025.
Nkuko bisanzwe ku isaha yi satatu zuzuye umukino wari utangiye watangiye k’umuvuduko wo hejuru cyane, FC Barcelona ntago yatangije Robert Lewandwisk kuko yatangiye kuntebe y’abasimbura, bidatinze k’umunota wa 21 gusa rutahizamu Lautaro Martinez yatsindiye Inter igitego cya mbere ku makosa y’abadefanseri ba Barcelona, nyuma Fc Barcelon yagerageje gusatira ibinyujije kubasore bayo nka Lmine Yamal ndetse na Raphinha gusa ntacyo byatanze kuko nkuko ikipe ya Inter isanzwe ikina icungira kuri kontaratake yaje kumanukana umpira Lautaro maze Paul Cubarsi amutegera murubuga rwamahina umusifuzi ahita Atanga penalite maze Calhanoglu k’umunota wa 45 ayinjiza neaza bajya kuruhuka Inter iyoboye n’ibitego 2-0 wateranya imikino yombi bikaba ibitego 5-3.
Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi cyane ku ruhande Rwa FC Barcelona maze ihita inishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe na Eric Garcia k’umunota wa 51 naho k’umunota wa 60 Dani Olmo yatsinze n’umutwe k’umupira waruhinduwe na Lamine Yamal, FC Barcelona yakomeje kwataka ubona ko Inter Milan isa niyacitse integer bidatinze k’umunota wa 88 Kukazi gakomeye cyane Raphinha yaje gutera ishoti rikomeye umuzamu arikuramo maze asubizamo aba yanditse igitego cya Gatutu,abantu benshi bibwiraga ko FC Barcelona yakomeje ariko hongeweho iminota itanu habura amasagenda macye cyane Inter milan yaje gutsinda igitego cya Gatatu cyo kunganya cyatsinzwe na Francesco Acerbi.
Byabaye ngombwa ko hongerwaho iminota 30 gusa ntago byaje guhira ikipe ya FC Barcelona kuko yaje gutsindwa igitego k’umunota wa 99 cyatsinzwe na Dvide Frattesi maze ibintu bihindura isura, FC Barcelona yagerageje kwishuya ishyira Lewndowsk ariko biranga Lamini yamali yateye poto k’umunota 110 ariko byarangiye ikipr ya Inter Milan itsinze ibitego 4-3, wabiteranya byoombi bikaba ibitego 7-6.
N’umukino waryoheye abakunzi ba Ruhago kubera ubwinshi bw’itego byiza byagaragaye muri uno mukino ariko birangira Inter Milan ikatishije itike yo kujya kumukino wanyuma wa UEFA Champion League 2024/25, igomba gutegereza izarokoka hagati ya PSG na Arsenal.













