Intore z’u Rwanda zashyizwe mu Murage Ndangamuco w’Isi

Ku wa 3 Ukuboza 2024, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryemeje ko Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi. Ibi ni igikorwa gishimangira agaciro k’imbyino gakondo nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko umuhamirizo w’Intore, umaze gukundwa mu bitaramo n’ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’ahandi henshi.

Ni ubwa mbere ibikorwa by’imyidagaduro yo mu Rwanda byanditswe mu murage ndangamuco w’Isi. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’Akanama k’Abahagarariye Ibihugu mu Kurinda Umurage w’Isi, yabereye i Asunción muri Paraguay kuva ku wa 2 kugeza ku wa 7 Ukuboza 2024.

Umuhamirizo w’Intore ni imbyino gakondo y’Abanyarwanda yatangiye ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili ahagana mu 1880, itangijwe n’Igikomangoma Muhigirwa, umuhungu wa Rwabugili. Iyi mbyino yabanje kwibanda mu mitwe y’ingabo zirimo Inyaruguru, nyuma iza gusakara mu gihugu cyose binyuze mu Itorero ry’Igihugu.

Umuhamirizo w’Intore wahereye ku migenzo y’abarundi yo kwiyereka, uvanze n’ubuhanga bw’Abanyarwanda bwo kwizibukira amacumu. Ni imbyino irimo ubuhanga bwo kwerekana ko uri ku rugamba, ari nayo mpamvu ababyinnyi bakoresha amacumu n’ingabo.

Mbere wabaga mu birori byihariye imbere y’ibwami, ariko nyuma yageze no muri rubanda, aho wakomeje kuba isoko y’ishema n’ubusabane mu Rwanda.

Kuba UNESCO yashyize umuhamirizo w’Intore mu murage w’Isi ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gusigasira no kumenyekanisha umuco warwo. Ibi byiyongeraho inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, na byo biri mu murage w’Isi.

Iri shimwe rihamagarira Abanyarwanda gukomeza kubungabunga uyu muco gakondo, no kuwukoresha mu kumenyekanisha amateka n’indangagaciro z’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*