Iragufasha: Umuramyi Protais Simple yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Nshya

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana umaze kumenyekana ku mazina ya Protais Simple yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Rwanda rw’abanyarwanda.

Uyu muririmbyi Protais simple asobanura ibijyanye n’igitekerezo cy’iyi ndirimbo ye yise Rwanda rw’abanyarwanda yavuze ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku biri kuba muri iyi minsi bityo agahangamo indirimbo atambutsa ubutumwa n’inyigisho muri rubanda.

Izina ry’uyu muramyi ryatangiye kumenyekana cyane mu mwaka 2023, ubwo yakoraga indirimbo yitiriye Nyakwigendera Pastor Theogene witabye imana aho iyi ndirimbo yakunzwe ikanarebwa na benshi yayihuriyemo n’abandi bahanzi bakora umurimo w’imana(abaramyi) barimo Grace fille,Espe na Mutini.

Icyingenzi wamenya kuri uyu muramyi Protais Simple:

  • Ni umwe mu baramyi bafite igikundiro muri rubanda kubera uburyo afasha abanyempano benshi no kizikoresha
  • Atangira umuziki yatangiriye i Nzanya mu majyepfo aririma indirimbo z’isi gusa nyuma yaje kwinjira mu kuririmba indirimbo zihimbaza imana.
  • Uyu ni Umwe mu bahanzi bagize amahirwe yo gukorana indirimbo na Green p wo mu itsinda rya Tuff gang ryahozemo Nyakwigendera Jay polly
  • yakoranye kandi na Producer Pacento wakoranye by’igihe kinini n’itsinda rya Urban boyz

Nubwo yari umwe mu bari mu nzira nziza zo kuba icyamamare Umuramyi protais Simple yaje kugira igitekerezo cyo kujya akora indirimbo z’imana akava mu iz’isi maze ahita abigenza uko ari nabyo byatumye ahindura amazina yakoreshaga mbere akitwa Protais Simple kuko mbere yitwaga P.Simple, kuri ubu akaba umurimo w’imana awukorera mu Mujyi wa Kigali mu itorero rya Faith Center i Gahanga.

Kora subscribe kuri the gospel hill https://www.youtube.com/@thegospelhill8469

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends