Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko Iran itazigera ihagarika gahunda yo gutunganya uranium, nubwo ibikorwa byayo byangijwe bikomeye n’ibitero bya Amerika na Israel. Araghchi yavuze ko ibi ari ishema ry’igihugu kandi ko ibyo abashakashatsi ba Iran bagezeho bidashobora gusubira inyuma.
Nubwo ibikorwa byo gutunganya uranium byahagaze by’agateganyo kubera ibyangiritse, Iran irasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusubukura ibiganiro bigamije inyungu kuri bose, ariko igasaba ko ibihano yafatiwe bikurwaho. Iran yiteguye kugaragaza ko gahunda yayo ya nuclear igamije amahoro, ariko igasaba ko Amerika nayo igira icyo ikora.
Ibi bibaye nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe ku wa 13 Kamena, byahitanye abantu barenga 900 muri Iran na 28 muri Israel, ndetse bikangiza ibikorwa bya nuclear. Pentagon yatangaje ko ibi bitero byasubije inyuma gahunda ya nuclear ya Iran hagati y’umwaka umwe n’ibiri.
Nyuma y’ibi bitero, Iran yahagaritse ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Igenzura rya Nuclear (IAEA), ivuga ko hari impungenge z’umutekano ku bagenzuzi. Ubu igenzura rizajya ryemezwa n’Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran.
Ibihugu by’u Burayi birimo Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubudage byatangaje ko bizasubizaho ibihano bya Loni kuri Iran bitarenze Kanama, nibura hatabayeho intambwe igaragara mu gusubukura amasezerano ya nuclear.

