Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ikoranabuhanga > Ishami ry’Ubutabera bwa Amerika rirasaba Google kugurisha ishakiro rya Chrome

Ishami ry’Ubutabera bwa Amerika rirasaba Google kugurisha ishakiro rya Chrome

Ishami ry’Ubutabera ryabanje gusaba ko Google yagurisha Chrome umwaka ushize, mu gihe cya perezida Joe Biden, ariko bigaragara ko iyo gahunda ikomeje no muri manda ya kabiri ya Trump. Icyakora iryo shami ntirigisaba ko Google irekura ishoramari ryose rifitanye isano n’ubwenge bw’ubukorano (AI),harimo miliyari nyinshi yashoye muri Anthropic.

“Imyitwarire ya Google binyuranyije namategeko ya tumyw iba igihangange mu bukungu, aho ikora uko ishoboye kose ngo isoko rigume mu maboko yayo, bityo Google ikomeze gutsinda uko byagenda kose,” Iryo shami ry’ubutabera ryatangaje mu nyandiko yashyizweho umukono na Omeed Assefi,ubu uyobora by’agateganyo ishami rishinzwe kurwanya iyimakazwa ry’agasumbane mu isoko.(Uwasabwe na Trump kuyobora iri shami aracyategereje kwemezwa.)

Kubijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (AI), Iryo Shami ry’ubutabera ryavuzeko ritagisaba ko Google igurisha byanze bikunze ishoramari ryayo muri AI, ahubwo izanyurwa no guhabwa amakuru mbere y’ishoramari rishya. ryanavuzeko aho gusaba Google kugurisha Android ubu,icyemezo cy’igihe kizaza kizaterwa n’uko isoko rizaba rihagaze, bikazagenwe n’urukiko.

iyigahunda ikurikiye imanza za monopole zatanzwe ni ryo shami ry’ubutabera hamwe nabashinjacyaha 38 b’uturere twa Leta Zunze ubumwe za Amerika, bikarangira umucamanza Amit p. Mehta asanze Google yararenze ku mategeko kugirango igume ari iyambere mu mashakiro ari kuri murandasi(internet). Google yatangaje ko izajurira icyemezo cya Mehta, ariko mugihe igitegereje, yatanze ubundi buryo nk’igisubizo gishobora gukemura izo mpungenge, aho yavuzeko byaha abafastanyabikorwa ubwisanzure bwisumbuyeho.

Umuvugizi wa Google yabwiye Reuters to “Ibyifuzo byagutse by’ishami ry’ubutabera bikomeje kurenga kure icyemezo cy’Urukiko, kandi byagira ingaruka mbi ku bakiriya bo muri Amerika, ubukungu n’umutekano W’igihugu.” mehta ateganijwe kumva impaka hagati ya Google n’ishami ry’ubutabera muri mata.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *