Umuririmbyi akaba n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 04 Gicurasi 2025, nibwo uyu muramyi wamamaye cyane mu ndirimbo z’imana nyinshi mu gihugu no hanze yacyo yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram agasangiza abantu cyane abamukunda n’abamukurikira Itariki nyayo we n’umugabo we idrissa ouedraogo bazakorera ubukwe aho buzaba kuwa 5 Nyakanga 2025.
Si ikijyanye n’itariki y’ubukwe bwabo gusa kuko ikindi kiri mu byanejeje abantu ari amagambo y’urukundo uyu muramyi yakoresheje nk’imperekeza y’itariki bazakoreraho ubukwe aho Vestine Ishimwe yagaragaje umugabo we nk’utakiri umugabo byonyine ahubwo yamaze no kumubera aho umutima uturiza nawe ubwe agatuza.
Kuwa 15 mutarama 2025, nibwo bazeranye imbere y’amategeko, igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali ndetse cyakurikiwe n’umusangiro w’abari bitabiriye ibi birori byanaherekejwe n’inkuru zitandukanye zivuga cyane ku ahazaza ha Vestine mu muziki cyane ko yari asanzwe aririmbana na mugenzi we Dorcas.
Ibi bibaye kandi nyuma y’iminsi mike hacicikana imitoma iryoshye cyane ku minsi itandukanye aba bombi bagiriyeho isabukuru aho uyu mukobwa yagaragaje umunezero n’amashimwe kubw’umugabo we ndetse byakurikiwe n’impinduka ku mazina ya Ishimwe Vestine ku mbuga nkoranyambaga ze aho yaje kongeraho rimwe mu irya Idrissa ariryo ouedraogo.
Idrissa ni umunya burkina faso mu gihe Ishimwe vestine we asanzwe ari umunyarwanda, mu ndirimbo zitandukanye akaba asanzwe aririmba mu itsinda ahuriramo na Dorcas bahuza imbaraga mu buririmbyi.


