Ingabo za Israel zikomeje gusenya ibikorwa remezo bisigaye muri Gaza City mu rwego rwo gufata umujyi munini wa Gaza.
Kuri uyu wa Gatandatu, ingabo za Israel zongeye kugaba igitero kuri imwe mu nyubako ndende za Gaza City, nyuma yo kubwira abaturage bāAbanya-Palestine ko nibatava mu nyubako bazaraswamo. Iyi nyubako, izwi nka Soussi Tower ifite amabati 15, iri hafi yāinyubako yāishami rya LONI ryita ku mpunzi zāAbanya-Palestine (UNRWA) mu gace ka Tal al-Hawa.
Umusesenguzi wa Al Jazeera, Hani Mahmoud, yavuze ko ibi bitero biteza ubwoba bukabije abaturage, cyane cyane kubera ko igihe bahabwa cyo guhunga kiba gito ā iminota 30 cyangwa isaha ā bikaba bitabaha amahirwe yo kurokoka.
Itangazo rya gisirikare rya Israel rivuga ko inyubako zasenywe zikoreshwaga na Hamas mu bikorwa byo gukusanya amakuru ajyanye nāaho ingabo za Israel ziri, ndetse ko hari ibisasu byinshi byari byashyizwe muri ako gace nāumuyoboro wacukuwe nāamatsinda yitwaje intwaro.
Nyamara, Ibiro byāitangazamakuru bya Leta ya Gaza byamaganye ayo makuru, bivuga ko ari uburyo bwo gushaka impamvu yo gusenya ibikorwa remezo no kwimura abaturage ku ngufu. Byongeraho ko 90% byāibikorwa remezo bya Gaza byamaze gusenywa.
Indi nyubako, Mushtaha Tower, nayo yasenywe ku wa Gatanu, ikaba yarasenywe kugeza hasi. Ibi byose biba mu gihe Israel ikomeje kugenzura umujyi wa Gaza nubwo amahanga akomeje kuyinenga.
Minisiteri yāubuzima ya Gaza yatangaje ko nibura Abanya-Palestine 68 bishwe nāabandi 362 bakomereka mu masaha 24 ashize. Harimo 23 bishwe barimo bashaka inkunga yāibiribwa, abandi 143 bakomereka. Hanabayeho izindi mpfu esheshatu zatewe nāinzara itewe nāintambara, bigatuma umubare wāabamaze gupfa bazize inzara ugera kuri 382, barimo abana 135.
Guhera ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo intambara yatangiraga nyuma yāibitero bya Hamas mu majyepfo ya Israel, Abanya-Palestine bamaze kugwamo 64,368, abandi 162,367 barakomereka.
