Tehran, Iran – tariki ya 13 Kamena 2025-Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Leta ya Israel yatangije igitero cya gisirikare ku murwa mukuru wa Iran, Tehran, mu gikorwa cyiswe “Operation Rising Lion”, cyari kigamije gusenya ibikorwa bya kirimbuzi n’ibifitanye isano n’intwaro za kirimbuzi Iran ikekwaho gutunganya.
Israel ivuga ko iki gitero cyari kigamije gukumira ibitero bishobora gutegurwa na Iran ndetse no guhagarika ibikorwa byo gutunganya intwaro za kirimbuzi. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye cyari kimaze igihe cyiteguye iki gikorwa nyuma yo kubona ibimenyetso bifatika by’uko Iran yari hafi kubona ubushobozi bwo gukora intwaro za kirimbuzi.
“Iki gitero kigamije kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu n’abaturage bacyo. Ntidushobora kwihanganira icyago cy’intwaro za kirimbuzi kiri mu maboko y’abadushaka nabi,” Netanyahu yabwiye abanyamakuru i Yeruzalemu.
Iran yahise isubiza igitero, itangiza intambara y’indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu birashwe ku butaka bwa Israel. Ibihugu byinshi byatangiye kugaragaza impungenge, byibutsa ko ibi bishobora gutuma umutekano muke wibasira akarere kose k’Abarabu no guteza intambara rusange.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyari cyamenyeshejwe iki gitero mbere y’uko kiba, ariko ko kitagizemo uruhare rutaziguye. Yagize ati: “Amerika ishyigikiye uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho, ariko ikeneye ko ibihugu byombi bisubira ku meza y’ibiganiro.”
Biteganyijwe ko ibindi bitero bishobora gukurikiraho mu gihe Iran ikomeje kwiyemeza kwihorera, mu gihe Israel nayo itangaza ko izakomeza ibikorwa byo kwirinda.
