Itike ya macye ni 3000Frw naho iya menshi ni miliyoni 2 Frw! Rayon Sport yamaze gushyira hanze ibciro byo kwinjira mu birori bya ‘Rayon Day’

Byamaze kwezwa kuburyo busasubirwaho tariki ya 15 Kanama 2025 ni bwo Rayon Sport izakoresha ibirori bya ngaruka mwaka bizwi nka ‘Rayon Day’ umunsi bakunze kwita umunsi w’igikundiro, n’ibiroro bizabera muri sitade Amahoro.

K’umunsi w’igikundiro nibwo ikipe ya Rayon Sport nkibisanzwe izamurikira abakunzi bayo abakinnyi izakoresha umwaka w’imikino utaha, abatoza, abafatanyabirwa izamariza mu mwaka w’imikino uataha ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose, ndetse ninabwo biteganyijwe ari nabwo izamurika imyambaro izakoresha .

Kuri uwo musi kandi izakina umukino wa gicuti mpuzamahanga n’ikipe ya Yanga African Yo muri Tanzania mu rwego rwo kureba n’uko basarura amafaranga azabafasha muburyo bugiye butandukanye mu mwaka w’imikino utaha.

Kuri uyu wa kabiri nibwo iyi kipe yashyize ibiciro hanze byo kuzinjira muri ibyo birori. byayo no kureba uyu mukino. Ahasanzwe hejuru ni 3,000 RWF, hasi hakaba 5,000 RWF, imyanya yiyubashye ‘Classic Seats’ hakaba 15,000 RWF, VIP ikaba 30,000 RWF naho VVIP ikaba 100,000 RWF. Ni mu gihe Executive Seat ari 150,000 RWF naho SkyBox ikaba 2,000,000 RWF. Rayon Sports yatangaje ko kugura aya matike ari ugukanda 662700*1191#.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends