Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Itsinda Rya Maveric City Music Riririmba Indirimbo Zo Kuramya No Guhimba Rizataramira I Kigali Ku Wa 23 Gashyantare 2025.

Itsinda Rya Maveric City Music Riririmba Indirimbo Zo Kuramya No Guhimba Rizataramira I Kigali Ku Wa 23 Gashyantare 2025.

Bamwe mubagize itsinda Maveric City Music, rizwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, birateganya gutaramira mu Rwanda tariki ya 23 Gashyantare 2025. Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kizaba gifite umwihariko udasanzwe, aho umwe mu baririmbyi b’ibihe byose muri iri tsinda, Joe L. Barnes, azaba ari mu bitabiriye.

Maveric City Music ni itsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwimbitse bwo gushimangira ukwizera n’urukundo rw’Imana. Bamwe mu bakunzi babo bamenye Joe L. Barnes cyane cyane binyuze mu ndirimbo nka Promise, yafatanyije na Naomi Raine, aho bavuga ku isezerano ry’Imana rihoraho.Si uyu gusa witezwe kuko muri icyo gitaramo azaba ari kumwe na Lomoblaze ukomoka muri Nigeria.

Iki gitaramo kizaba ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane ko iri tsinda ryagiye rikorera ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi, bikanyura imitima y’abitabiriye.

Abategura iki gitaramo bemeza ko hazaba hateguwe neza, kandi intego nyamukuru ari ukwagura uburyo abantu basabana n’Imana binyuze mu ndirimbo zifite ubuzima n’ubutumwa buhumuriza imitima. Biteganyijwe ko aho bizabera ari kuri Christian Life Assembly (CLA) Church i Nyarutarama.

Abitabiriye iki gitaramo bazabona uburyo bwiza bwo kumva no kwishimira umuziki wa Maveric City Music, ndetse no kugirana ibihe byiza n’Imana binyuze mu ndirimbo ziherekejwe n’amagambo yo guhumuriza.

Nta gushidikanya ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bikomeye mu mwaka wa 2025, kikazanira Abanyarwanda amahirwe yo guhura n’abaririmbyi bakomeye, barimo na Joe L. Barnes.

Lomoblaze wo muri Nigeria

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *