Izina niryo muntu koko, The ben akomeje kugirira umugisha kuri Album ye Nshya

Mugisha Benjamin Uzwi mu muziki nka The Ben akomeje kugera Kuri byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki nyuma yo kumurika Alubumu ye Yise Plenty love.

Alubumu ya The Ben ikomeje kugera kure, igisobanuro cy’umugisha Kuri the Ben nkuko biba Ari inzozi za buri muhanzi kubona ibyo akora bigera Kuri benshi.

Iyo urebye ibikorwa bya The Ben nyuma yo gushyira hanze Alubumu ye usanga Ari ibyo kwishimirwa koko, kuko kugeza ubu nyuma y’ukwezi kwa mbere ayishyize hanze iri kumvwa cyane mu bihugu byinshi byo muri afurika y’iburasirazuba.

Plenty love, isoje icyumweru cyo kuwa 9 Gashyantare 2024 Ari Alubumu ya 4 mu ziri kumvwa cyane mu gihugu cya Tanzania ku rubuga rwa Audiomack, nyuma ya Alubumu ya Marioo yitwa The Godson, peace and money ya zuchu ndetse na the big one ya rayvanny ku rutonde ruriho Alubumu 9.

Sibyo Gusa kuko the Ben Ari mu bahanzi 10 bakunzwe muri Tanzania Kuri Audiomack naho mu Rwanda akaba ayoboye abari kumvwa cyane imbere ya Diamond platinumz na Israel mbonyi.

Alubumu ya The ben ikomeje gukundwa muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends