Jasinta yaciye amarenga yo kuba Agiye gushyingirwa

Umunyarwandakazi jasinta Makwabe uzwi mu myidagaduro, imideli muri Tanzania nyuma yo guca amarenga ko yasabwe byagaragaye ko yanakowe.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu bijyanye no kumurika imideli muri Tanzania yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka bridal shower mu rurimi rw’icyongereza mu gihe yitegura gukora ubukwe mu gihe kizaza kitaramenyekana.

Amakuru aturuka mubo hafi y’uyu mukobwa avuga ko muma tariki ya 14 Gashyantare 2025, jasinta Makwabe yasabwe akanakobwa.

Usibye Kandi amakuru yo mu nshuti za hafi ya Makwabe, nawe ubwe mu masaha ashize yashyize hanze amashusho amugaragaza muri ibi birori, arenzaho amagambo aca amarenga ko yasabwe akanakobwa ati “Miss to Mrs” aboneraho ashima imana.

Makwabe jasinta aherutse kwitabira amarushanwa y’ubwiza muri Africa aho yari ahagarariye igihugu cya Tanzania mu cyiswe MissAfrica Calabar, ikindi wamenya Kuri uyu mukobwa nuko yigeze kuvugwa mu Rukundo na Kevin Kade, Umuhanzi w’umunyaRwanda nyuma yo kwifashishwa mu ndirimbo ya Kevin Kade yahuriyemo na The Ben kimwe na Element.

Aganira n’itangazamakuru ryo mu Rwanda uyu mukobwa yahakanye iby’urukundo rwavugwaga hagati ye na Kevin Kade yemeza ko byari ubuvandimwe Kandi ko afata Kevin Kade nka musaza we muto.

jasinta Agiye gushyingirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends