Jean Pierre Lacroix Arasaba Ingufu za Dipolomasi Mu Gukemura Amakimbirane ya M23

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro mu Muryango w’Abibumbye, Jean Pierre Lacroix, yagaragaje impungenge ku mirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu Mujyi wa Bukavu. Iyi mirwano yatangiye nyuma y’uko M23 yigaruriye Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ku itariki ya 26 Mutarama 2025, aho uyu mutwe watangaje ko uzakomeza urugamba agafata na Kinshasa. M23 yanasabye Guverinoma ya RDC yemera ibiganiro bigamije kuganira ku bisubizo bihamye, ku buryo yatera intambwe mu kwirinda imirwano.

Jean Pierre Lacroix yavuze ko hari ibyago byo ko M23 ishobora gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu, ikaba ari kimwe mu byagiye bibaho mu bindi bice. Yongeyeho ko ingufu za dipolomasi ari ngombwa kugira ngo ibi bibazo bitaba intandaro y’amakimbirane mu karere. Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko ubu bageze ku kilometero 60 uvuye mu Mujyi wa Bukavu.

Mu rwego rwo kwirinda igitero cya M23, abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari mu gikorwa cyo gukingira Umujyi wa Bukavu, bakaba bashyizwe ku mihanda ikikije uwo mujyi. Abaturage bo muri ako karere bakaba barimo gushyirwa mu gisirikare kugira ngo bafashe mu kurinda umutekano. Muri icyo gihe, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira ryatangaje ko abarenga ibihumbi 300 bavuye mu byabo mu bice bya Goma no mu nkengero zabyo, kubera imirwano ikomeje kubahungabanya.

Abaturage bo muri ako karere bakaba barimo gushyirwa mu gisirikare kugira ngo bafashe mu kurinda umutekano
M23 yatangaje ko bagomba kuzagera kinshasa bakahigarurira
Jean Pierre Lacroix

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends