John Legend yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzi w’Umunyamerika John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso. Yashyize indabo ku mva rusange iruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma yayo.

John Legend yageze mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira igitaramo “Move Afrika”, cyabereye muri BK Arena ku wa 21 Gashyantare 2025, cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, hamwe n’abakunzi b’umuziki benshi.

Muri iki gitaramo, John Legend yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo All of Me, Love Me Now, na Like I’m Gonna Lose You. By’umwihariko, All of Me imaze kurebwa na miliyari 2.4 kuri YouTube. Yari aherekejwe n’umugore we Chrissy Teigen, bamaze imyaka 20 bari kumwe.

Mu butumwa bwe ku bafana be, John Legend yavuze ko yishimiye gutaramira bwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, ati: “Nejejwe no kuba ndi i Kigali, turi hano kuko tubakunda.”

Uyu muhanzi, uzwiho gukora indirimbo z’urukundo zikora ku mitima ya benshi, yasize amateka mu Rwanda haba mu myidagaduro no mu gusura ahantu h’amateka akomeye y’igihugu.

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends