Amakuru aturuka muri Portugal aravuga ko umutoza José Mourinho ashobora kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal akazayishyana mu gikombe cy’Isi cya 2026 ngo dore uyu mugabo bamufata nk’umutoza mwiza cyane wazabafasha gukabaya inzozi zabo zo gutwara Igikombe cy’Isi.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya CNN, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Portugal rizwi nka (FPF) rimaze iminsi rigirana ibiganiro n’umutoza w’imyaka 61 usanzwe utoza Fenerbahçe yo muri Turikiya, nubundi uzanzwe ukomoka muri Portugal barabona yaba umusimbura mwiza cyane waza gusimbura Roberto Martínez uzanzwe utoza Portugal.
Nubwo kugeza ubu Martínez akiri umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal kugeza ubungubu barateganya ko uyu mutoza ashobora kuzasezera cyangwa akeguza akaba yakwirukanywa gusa byose bizaterwa n’uko azitwara mu mikino ya UEFA Nation League iteganyijwe mu mpeshyi ya 2025, aramutse atitwaye neza cyangwa nyuma yahoo akaba yasezera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugari ryiteguye kwishyura amasezerano umutoza wa Fenerbahçe kugira ngo azahite akomezanya n’iyi kipe azanayijyane mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2026.
José Mourinho, usanzwe ari umutoza ukomeye cyane k’umugabane w’iburayi abenshi bakurikirana umupira baramuzi kuko akunze kugira udushya twinship muribuka nkaho ejobundi aherutse gukurura izuru umutoza mugenzi we, yagiye yegukana ibikombe byinshi birimo UEFA Champions League, Europa League ndetse na shampiyona zo mu Bwongereza, Espagne, Ubutaliyani .
Naramuka ibiganiro bigenze neza akagirwa umutoza wa Portugal, Mourinho azaba afite inshingano zikomeye zo gutegura igikombe cy’Isi kuko byitezwe ko azahabwa inshinga zo kuzacyegukana dore ko abarimo Lonald byitezwe ko ari cyo gikombe barindiriye gutwara mbere yo gusezera mu ikpe y’igihugu n’igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

José Mourinho ashobora kugirwa umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Portugal mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026
