Umuhanzi Juno Kizigenza uzwi cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Mu kiganiro aheruka kugira na radio B&B Kigali, ubwo yabazwaga ibibazo bigiye bitandukanye bageze ku kibazo kijyanye n’umubano we na Wayz nawe uzwi cyane nk’umuhanzikazi mu Gihugu.
Doreko Juno yagacishijeho na Wayz mu rukundo bakana korana indirimbo yakunzwe cyane. Juno yabashubije agira ati ” ni mwiza kuri njye, yaba kiriya gihe ndetse nubu, sinavuga ko turi mu bihe bibi kuko nabu turacyari inshuti”.
Bakomeje ba mubaza ku bijyanye nu rukundo bagira bati “wakemera kongera gukundana nawe”, yasubije agira ati” wenda ibihe biramutse bisubiye inyuma nabyitwaramo neza kurusha kera.”
Avugako ari byiza kugira umukunzi nka Wayz, kubera ko ntagihombo kirimo. bakomeje bamubaza inyungu yagize mumubano we na Wayz, yakomeje avuga ko yamwigiyeho byishi mu rukundo. kandi ko banakoze indirimbo yibihe byose kuri we. yavuzeko iyi ndirimbo yitwa “Way” azamuguma kumutima paka kera.
Kandi yatangaje ko Gusubirana nawe nta gihombo, kandi ntago byamutungura kuko aracyamukunda ndetse cyane. Ikinyamakuru IGIHE.COM cyatangaje ko bashobora kuba bafitanye indirimbo shya.

WAYZ Umuhanzikazi

JUNO KIZIGENZA
