Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Juventus Yeretse umuryango umutoza Thiago Motta kubera umusaruro nkene

Juventus Yeretse umuryango umutoza Thiago Motta kubera umusaruro nkene

Juventus Yirukanye Thiago Motta, Igor Tudor Amusimbura

Ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutataliyane yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umutoza wayo Thiago Motta nyuma y’igihe gito ayitoza, bitewe n’umusaruro muke utari ushimishije yagejeje kuri iyi kipe, ubuyobozi bw’iyi kipe ikomeye yo mu Butaliyani bwafashe icyemezo ndakuka cyuko batandukana.

Thiago Motta yari yahawe akazi ko gutoza Juventus mu rwego rwo kuyifasha gusubira ku rwego rwo hejuru no guhatanira ibikombe bikomeye nk’irushanwa rya Serie A ndetse n’irya UEFA Champions League. Gusa, nyuma y’igihe gito, iyi kipe yasanze imikinire ye idatanga umusaruro wifuzwaga, bituma afatirwa umwanzuro wo kwirukanwa.

Ninyuma y’uko asezerewe na Psv Endoven muri Champion League atageze kure ibia ubuyobozi bw’iyikipe ntago bwabifashe neza gusezererwa n’iyi kipe idafite izina muri iri rushanwa ni nyuma y’uko iyi kipe yayikuyemo yatsinze na Arsenal ibitego 7-1 abantu bagatangira kwibaza ni ariyo kipe yakuyemo Juventus bikabayobera,ibi byatumye iyi kipe bisa naho isigaye iciritse cyane,sibyo gusa kuko no mmuri SERIE A iy kipe ntago yitwara neza kuko akenshi uzanga ikunda kunganya ukabona ko nabyo ubuyobozi bw’iyi kipe batabyishimiye,kugeza ubu iyi kipe iri kumwanya wa 5 n’amanota 52 iya mbere iyirusha amanota 12 bisa naho igikombe cy’uyu mwaka kucyegukana bigoye.

Mu gihe Juventus yari itangiye gushaka umutoza mushya, yahisemo  kuba ihaye akazi Igor Tudor wari usanzwe azwi muri iyi kipe, kuko yayikiniye igihe kirekire nk’umukinnyi ukomeye. Igor Tudor wigeze no kuba umutoza wa Olympique de Marseille, azanye ubushishozi n’ubunararibonye mu gukoresha abakinnyi bafite impano zikomeye iyi kipe yibitseho, ndetse akaba azwiho gukoresha imikinire isatira azayitoza kugeza uyu ,mwaka w’imikino urangiye.

Juventus irasaba abakunzi bayo gutuza, ikizeza abafana ko Igor Tudor azafasha ikipe kuzamura urwego rwayo no guhatana mu marushanwa akomeye. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko Tudor afite inshingano zo kugarura Juventus mu bihe byayo byiza, aho igomba kongera guhatanira ibikombe byo mu Butaliyani no ku rwego mpuzamahanga.

Abafana ba Juventus bazakomeza gukurikiranira hafi uko uyu mutoza mushya azitwara, ndetse hari icyizere ko azagarura imbaraga muri iyi kipe. Ni ugutegereza tukareba niba Igor Tudor azashobora kuzahura ikipe yanyuze mu bihe bigoye mu myaka ishize.

Juventus Yeretse umuryango umutoza Thiago Motta kubera umusaruro nkene

Igor Tudor niwe wahise agirwa umutoza w’iyikipe

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *