Kanseri yo mu gifu:Menya iyindwara hakiri kare.

Kanseri yo mugifu ni imwe mu ndwara zikomeye zibasira abantu benshi ku isi yose. Iyo uturemangingo two mugifu dutangiye gukura mu buryo budasanzwe ntidukuri kize amategeko y’u mubiri ,bishobora gutuma dukora ibi byimba bikaba byakomeza gukura bigakwirwa mu bindi bice by’umubiri . Kuyimenya no kuyivura hakiri kare ni ingenzi cyane kuko nibwo amahirwe yo gukira aba arimenshi.

Ibimenyetso bishobora kugaragaza umuntu afite ikibazo,nubwo rimwe na rimwe biba bisa n’izindi rwara zo mugifu. Harimo kubabara mu gifu kenshi cyane cyangwa ukunva ubu babare budasanzwe,kugira iseseme no kuruka kenshi,kumva wuzuye vuba nubwo waba wariye bike,kubura ubushake bwo kurya,guta ibiro utabigambiriye ,kuruka amaraso cyangwa kubona amaraso mu musarane . Kwita kuri ibi bimenyetso no kwihutira kujya kwa muganga ni ingenzi.

Nubwo impamvu nyamukuru zishobora gutuma umuntu arwara iyi nkanseri zidasobanutse neza,hari ibintu byinshi bishobora kongera ibyago byo kuyandura. Iyo iriye ibyo kurya birimo umunyu mwishi,byakaranzwe cyane cyangwa byokejwe cyane byongera ibyago byo kurwara iyo kanseri.

Ibindi biyo ngera harimo kurya ibiryo bikonje cyane nk’inyama ,ibiryo byongera aside mu gifu hamwe ni biryo birimo ibirungo byinshi. Ibinyobwa byifitemo arukoro ( alcohol)nyinshi nk’inzoga.Ibyo byose byongera ibyago byo kurwara kanseri yigifu ku ko bicyangiriza cyane, abantu bakize nibo bafite ibyago byinshi byo kuyirwara kamwe na bantu banywa itabi.

Abantu benshi ntibamenya ko bafite iyi kanseri kugeza igihe bamaze kubona ibimenyetso bikomeye ntagaruriro bagifite. Bimwe mu bimenyetso bya kanseri yo mu gifu harimo kubabara cyane mu nda kandi bikomeye ,cyane cyane hejuru y’igifu. Umuntu ananirwa kurya akanatakaza ibiro ,ukumva umunaniro , kuruka amaraso ,kuribwa mugatuza cyangwa munda by’igihe kirekire.Ibyo byose ni bimwe mu bimenyetso.

Ningenzi cyane ko abantu bajya kwa muganga ,mugihe babonye bimwe muri ibyo b’imwenyetso. Kanseri y’igifu ni rwara bishoboka cyane ko wayirinda , dukwiye gukora isuzumwa kenshi gashoboka ,ukita kubuzima bwe nkintabwe ikomeye ,wirinda burikimwe gishobora gutu ufatwa ni ndwara iyariyo yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends