Grammy awards ni igihembo gikomeye ku rwego rw’isi, Ari nabyo bituma gihabwa abanyabigwi mu ruganda rw’umuziki mu byiciro bigenwa n’abategura ibi bihembo.
Tjptrends yaguteguriye Urutonde rw’abaraperi 5 bafite Ibihembo byinshi bya Grammy gusumbya abandi ku isi Ari nabyo bibagira abanyabigwi kuri uyu mubumbe.
Ku mwa wa mbere hari umunya America Jayz ufite Grammy awards 24, jayz ni umwe mu bahanzi batunze agatubutse ku isi yose utibagiwe n’umufasha we Beyonce Bose bahuriye mu mwuga wo Kuririmba ndetse nindi mishinga kuruhande.
Ku mwanya wa Kane turasanga ho umuraperi Kanye west, nawe ufite Grammy awards 24 ahuriyeho na jayz uri ku wa mbere, aba Bombi usibye kuba Abahanga mu muziki, banahurihe ku kuba batunze Atari make. Kanye west yamenywe cyane mu rukundo na Kim Kardashian bahoze babana nk’umugore n’umugabo.
Kendrick Lamar niwe uza ku mwanya wa Gatatu, Afite Grammy awards 17, mugihe Eminem Aza ku mwanya wa Kane na Grammy awards 15, uru rutonde rusozwa na Andre 3000, ufite Grammy awards 9.
Ngabo abaraperi bafite Ibihembo byinshi bya Grammy awards, Ibihembo bibonwa n’umugabo bigasiba undi ku isi.

kanye west ayoboye abafite Grammy nyinshi
