Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Cloude amakuru agezweho kandi yizewe n’uko ibiganiro bigeze kure we n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, k’uburyo ngo rwose biramutse bikunze hatagize igihinduka ashobora kuba yakwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azamu muri uku kwezi kwa gatandatu ubwo araba akubutse mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Niyomugabo Cloude wakinye sezo yose muri APR FC umwaka ushize w’imikino nta musimbura afite umukorera mu ngata kuko yakinnye imikino yose ya shampiyona ndetse n’imikino yose y’igikombe cy’Amaho abanza mu kibuga ndetse atanasimburwa,ndetse ari mu bakinnyi bazamuye urwego kuburyo bugaragara bigendanye no mu ikipe y’igihugu Amavibi muri iki gihe Mangwende yavunitse yazibye icyuho cye cyo kuri kabiri ahakina neza k’uburyo ntamuntu wigeze avuga ko ivunika rya Mangwende haricyo ryahungabanyije cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Adel Amrouche nawe aherutse gutangaza ko arumwe mu basore bazamuye urwego cyane, kugeza kuri ubungubu APR FC yamaze gusinyisha Bugingo Hakim wavuye muri Rayon Sport niwe byitezwe ko asho kuzaba umusimbura wa Niyomugabo cyangwa byaba bibaye ngombwa ko atagenda bagahanganira umwanya.
Ikipe ya APR FC iri mu biganiro n’umusore wo hagati Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC amakuru yizewe n’uko uno musore yamaze kumvikana na APR FC ikibura ari ugusinya, muribuka ko uno musore ariwe wakinaga hagati mu ikibuga mu mavubi ya CHAN n’umwe muba abakinnyi beza bakina hagati hano m’u Rwanda, n’ubwo APR FC igifite Dauda Yussif igomba kumusinyisha kuko Pitchou na Taddeo Lwanga bamaze gusoza amasezerano yabo muri APR FC.
Andi makuru n’uko ikipe ya APR FC ishobora kutazongerera umusore Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda ishobora ngo kujya gushaka abanyamahanga bameze neza k’umwanya we bamushinja ko adakora ibitego byinshi.

Niyomugabo Cloude na Azam FC yo muri Tanzania ibiganiro bigeze kure

APR FC yamaze kumvikana na Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC

Ikipe ya APR FC ishobora kutazongerera amasezerano Mugisha Gilbert barafinda
