Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin ashora kwisanga muri APR FC umwaka utaha w’imikino

Kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin ashora kwisanga muri APR FC umwaka utaha w’imikino

Kapiteni wa Rayon Sport umwan ‘ikipe nkuko aba Rayon Bakunze kubivuga amakuru dukesha umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda Lorenzo Christian Musangamfura aravuga ko uyu musore umwaka w’imikino ashobora kwisanga yambaye amabara ya nyamukandagira akava m’umwambaro w’ubururu n’umweru akisanga m’umwambaro w’umukara n’umweru.

Amakru ahari avuga ko uyu musore ubuyobozi bwa APR FC bwamegereye bukamusaba ko umwaka utaha w’imikino yazabafasha bamukeneye cyane hagati mu kibuga dore ko Ruboneka ashobora gusohoka muri iyi kipe akaba yakwerekeza hanze y’u Rwnada bityo ubuyobozi bwa APR FC bushishikajwe cyane no gusinyisha uyu kapiteni wa Mukeba w’ibihe byose Muhire Kevin.

Biteganyijwe ko mu ghe Muhire Kevin yaba abuze ikipe yo hanze imuha amahirwe afatika yo kuyerekezamo aribwo yakwemera gusinya muri APR FC hari amakipe menshi byari byagiye bivugwa ko yamushakaga gusa ntakipe ifatika iraza ubusabe bwayo muri Rayon Sport ngo babe bakumvikana.

Byaba bitunguranye cyane kuko Muhire Kevin n’umwe mu bakinnyi bagiye bagaragaza cyane ko arumwe mu bafana ba bakomeye ba Rayon Sport usibye no kuba ayikinira, aba Rayon bagiye bagaragaza ko uno musore ari umwana w’ikipe, bizaba bigoye kwakira ko uyu musora aba Rayon Sport bazamubana m’umwambaro wa mukeba bahangana ibihe byose.

Gusa aya makuru ba nyiri ubwite yaba Muhire Kevin ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC ntiburatangaza ibyaya makuru, gusa amakuru ahari yizewe n’uko Muhire Kevin agomba gusohoka muri iyi kipe muri iyi mpeshyi n’ubwo Rayon Sport idashaka ko ajyenda gusa nugutegereza tukareba uko bizagenda.

Muhire Kevin natajya kugikana hanze y’u Rwanda ashobora gusinya muri APR FC

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *