Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, ntazagaragara ku umukino u Rwanda ruzahuramo na Lesotho ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, nyuma yo kuzuza amakarita abiri y’umuhondo. Uyu mukino ni uwa Gatandatu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mexique na Canada.
Ikarita ya kabiri Bizimana yayibonye ubwo yakiniraga nabi rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen, mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 2-0 kuwa gatanu washize. N’ikarita Yahawe n’umusifuzi w’Umunya-Maroc, Jayed Jalal, ikaba yari iya kabiri nyuma y’iyo yabonye mu mukino wo muri Kamena 2024, aho Amavubi yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo kubera ko Lesotho niho yakirira kubera ko iwabo nta sitade yemewe na Caf bagira.
Kubura uyu mukinnyi ngenderwaho mu mavubi ni igihombo gikomeye ku mutoza Adel Amrouche, ugomba gushakisha uko asimbuza umukinnyi wakinnye imikino yose mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ndetse n’iyo kwerekeza mu Gikombe cya Afurika cya 2025. Amrouche afite amahitamo make, akaba agomba kwishingikiriza abakinnyi bo hagati bafite ubunararibonye nka Muhire Kevin na Manishimwe Djabel,kuko nibo bakinnyi bashobora kuziba icyuho cy’uyu musore.
Bizimana Djihad numwe mu bakinyi Ikipe y’igihugu Amavubi agenderaho bigendanye nuko arumwe mu basore babashije gukina muri shampiyona zikomeye ku mugabane w’iburayi nkaho yakinnye muri Ukreine ndetse nahandi hagiye hatandukanye,kubunararibonye afite n’umwe mubasore bafasha cyane hagati mu kibuga. Kubura kuyu musore bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku ikipe y’igihugu Amavubi bigendanye nuruhare yagiraga mu kibuga.
Amategeko ya Caf avuga ko iyo ubonye amakarita abiri y’imihondo usiba umukino ukurikiyeho uhereye aho waboneye ikarita ya Kabiri.
U Rwanda rwinjiye muri uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rurusheho kwegera Afurika y’Epfo na Bénin, bikomeje kurugenda imbere. Ubu Itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo ifite amanota 10, igakurikirwa na Bénin ifite amanota umunani, mu gihe Amavubi afite amanota arindwi, arusha Nigeria inota rimwe.
Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali, aho Amavubi azaba afite amahirwe yo gukinira imbere y’abafana bashobora kubongerera imbaraga. Abanyarwanda benshi bategereje kureba uko Amavubi azitwara nta kapiteni wabo, aho icyizere cyose kiri mu biganza by’abakinnyi basigaye mu mwiherero.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’,Bizimana Djihad ntago azagaragara ku mukino U Rwanda ruzahuramo na Lesotho

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yabonye ikarita ya kabiri mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Nigeria ku ikosa yakoreye Osimen

ni icyuho gikomeye cyane ku Mavubi cyane cyane hagati mu kibuga
