Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Katie McCabe , Caitlin Foord na Laia Codina bakinira bakinira Arsenal bage mu Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’

Katie McCabe , Caitlin Foord na Laia Codina bakinira bakinira Arsenal bage mu Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’

Muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ n’amakipe agiye atandukanye yo k’umugabane w’iburayi, Katie McCabe , Caitlin Foord na Laia Codina baheruka gufasha ikipe ya Arsenal y’abagore kweguka UEFA Champion League bamaze kugera  mu Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda mu masezerano u Rwanda rusenzwe rufitanye n’iyikipe yo mu Bwongereza.

Umunya-Australia, Caitlin Foord n’Umunya-Irlande, Katie McCabie bakina nka rutahizamu, mu gihe Umunya-Espagne, Laia Codina ari myugariro. Aba bose bageze mu Rwanda mu gitoto cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025 ku isaha ya 9h30 nibwo bari bageze ku kibuga mpuzamahanaga cya Kigali Kanombe, aho baje muri gahunda ya Visit RWANDA, n’ubundi iyi kipe isanzwe ifitanye amasezerano n’uRwanda mu rwego rwo kwamaza ubukerarugende no kumenyekanisha igihugu binyuze mukwamba ijambo ‘Visit Rwanda’ ku mipira mu gihe barimo gukina.

Uretse Codina ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, Foord na McCabie ni ubwa kabiri bageze mu Rwagasabo kuko baruherukagamo mu 2022.

Nkuko bisanzwe aba bakinnyi baje mu Rwanda mu rwego gusura ibyiza nyaburanga bigize igihugu cyacu ndetse biteganyijwe ko mu minsi bazamara mu Rwanda bazanasura Parike ya Akagera, Urwanda rusenzwe rufitanye imikiranire na Arsenal guhera muri Gicurasi 2018 aho ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambera (RDB) aribwo basinyanye iyo mikoranire aho u rwnada rwabereye umuterankunga maze ikipe nayo ikajya yambara imipira yanditseho ‘Visit Rwanda kukuboko kw’ibumoso.

U Rwanda rumaze kuba kimenya bose kubijya n’ubukerarugenddo k’urwego mpuzamahanaga ndetse no kwinjiza amafaranga aturutse kubukerarugendo biturutse mu bufanye n’amakipe agiye atandukanye kuko numa y’Arsenal bafitanye amasezerano nkayo n’amakipe agiye atandukanye arimo PSG yo mu Ubufaransa nayo yamabara ‘Visit Rwanda kukuboko mu mikino yabo bakina yose, hari kandi na Bayer Munich yo m’Ubudage, ndetse na Atletico Madrid yo muri Espagne,barasha no kugira indi kipe bakorana nayo mu gihugu cy’Ubutariyani n’ubwo itaramenyeka .

Katie McCabe , Caitlin Foord na Laia Codina baheruka gufasha ikipe ya Arsenal y’abagore kweguka UEFA Champion League

Biteganyijwe ko bazasura parike ya Akagera

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *