Umuhanzikazi Katy Perry wo muri leta zunze ubumwe za amerika Agiye gukora ibitaramo bizenguruka imigi myinshi yo ku isi harimo iyo mu migabane myinshi yiganjemo iyo muri iki gihugu cya Amerika asanzwe akoreramo ibikorwa bye by’umuziki.
Nkuko yabicishije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu mukobwa wihebewe ba benshi ku isi yatangaje ko Agiye gutaramira Abakunzi be bo mu migabane arimo Uwa Asia, Australia, Amerika no mu burayi ariko mu bice bitandukanye byayo.
Mu migi uyu muhanzikazi azageramo hari iyo muri leta zunze ubumwe za amerika nka Houston, Kansas, phoenix,new York,Atlanta na Miami nindi itandukanye ndetse n’iyo muri mexico nka Monterrey na mexico.
Mu bindi bitaramo Katy Perry azakora ni ibyo azakorera mu bice byo ku mugabane wa Asia mu bihugu nk’ubushinwa,mu buyapani no mu migi yo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’abarabu.
Mu burayi Katy Perry azakora ibitaramo mu migi yo mu bwongereza nka Manchester,London no mu bindi bihugu birimo ubudage mu migi wa Hanover,mu bufaransa nko mu mugi wa Paris no muri esipanye I Madrid.
Ibi bitaramo byose bikubiye mu cyiswe the lifetimes tour aho uyu muhanzikazi azongera guhura n’abakunzi be binitezweho umusaruro mwiza cyane ko amaze kuba ikirangirire ku isi.

