Kendrick Lamar yabaye umuraperi wa mbere wagize igitaramo cya Super Bowl wenyine. Iki gitaramo cyari cyitezwe cyane, cyane ko hari impaka ku ndirimbo ye Not Like Us, yibasira Drake, ndetse n’icyemezo cy’uyu muraperi wa Canada cyo kumurega.
Lamar yatangiye igitaramo asa n’ushotora Drake, avuga ko abantu bakunda iyo ndirimbo ariko ko “bakunda kurega.” Yagiye ayiteguza inshuro nyinshi, ariko ageze ku gace karimo amagambo akomeye cyane, ariyima, atavuga amagambo yashoboraga kumutera ibibazo by’amategeko.
Igitaramo cye cyaranzwe n’ubuhanga mu gutegura stage, aho yakinnye kuri noughts and crosses board, yerekana impinduramatwara ye mu muziki. Mu byatunguranye, harimo Serena Williams, wabyinnye Crip Walk, ndetse na Samuel L. Jackson wagize uruhare nk’umusangiza w’amagambo.
Yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane nka Humble, DNA, Euphoria, na TV Off, ari nako yigaragaza nk’umwe mu baraperi bafite ubuhanga bwo gutambutsa ubutumwa mu bihangano byabo.
Nubwo benshi bari biteze ko yakoresha iki gitaramo mu rwego rwo gutanga ubutumwa bushingiye kuri politiki, yirinze kwinjira cyane muri ibyo bibazo. Cyakora, mu gusoza, yavuze ati “Game Over”, agaragaza ko yari yigaruriye Super Bowl.
Muri rusange, igitaramo cye cyari giteguye neza, Gusa mu gusoza igitaramo, hari umuntu wigaragambije ku rubyiniro afungura ibendera ryahuje ibendera rya Palestine n’irya Sudani, ariko abashinzwe umutekano bahise bamukuraho vuba.









