Kendrick lamar yihariye ibihembo muri BET award

Umuraperi Kendrick lamar yaraye atwaye ibihembo byinshi muri Bet awards byaraye bitanzwe mu ijoro rigana kuwa 10 Kamena 2025.

Ni ibihembo bikomeye mu bitangwa ku isi mu bijyanye n’imyidagaduro by’umwihariko umuziki aho hahembwa abahanzi bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye aho hagenderwa ku njyana bakora,ibice barimo cyangwa se bakoreramo umuziki n’ibindi.

Itangwa rya Bet awards ryabereye ahitwa Peacock theater muri Los angeles muri Leta zunze ubumwe za amerika agace kazwi cyane mu kugira ibyamamare byinshi aho Kendrick lamar yahawe ibihembo byinshi bigera kuri Bitanu.

Ibihembo byahawe Kendrick lamar harimo icya Alubumu y’umwaka ariyo ye yise GNX, icya Videwo y’umwaka ariyo y’indirimbo ye yitwa Not like us, Kendrick lamar kandi yatwaye igihembo cy’indirimbo irimo ubufatanye nziza ariyo Luther yakoranye na SZA atwara igihembo cy’umuraperi mwiza mu bagabo mu gihe yanatwaye igihembo cy’umuyobozi mwiza wa Videwo w’umwaka yahuriyeho na Dave free.

Muri ibi bihembo kandi SZA na Chris brown nibo bakurikiye Kendric lamar mu kwegukana ibihembo byinshi kuko nawe afite mo ibigera kuri bibiri kimwe ahuriyeho(SZA) na Kendrck lamar naho ikindi kikaba icy’umugore ukora injyana ya R&B na Pop w’umwaka.

Ku ruhande rwa Chris brown we mu byiciro bibiri yahawemo ibihembo harimo icy’umugabo ukora neza injyana ya Pop na R&B no mu cyiswe Viewer’s choice abikesha iyitwa residuals.

abahanzi bo muri afurika kandi ntabwo bose ahiriwe muri Bet arwards kuko umwe rukumbi ariwe wahembwe mo ariwe ayrra starr wabonye igihembo mu cyiciro cya best international act naho abarimo Abigail wo muri Tanzania agataha amaramasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends