Kendrick Lamar yongeye guhigika Drake nyuma yo gukuraho agahigo ka Michael Jackson

Kendrick Lamar nyuma yo gukuraho uduhigo turimo aka Michael Jackson muri super bowl half time show yakuyeho n’agahigo ka Drake bahora bahanganye kuva mu myaka ishize.

Igitaramo cya Kendrick Lamar muri super bowl cyatumye akuraho agahigo ko kurebwa cyane Kari gafitwe na Michael Jackson yaciye muri ibi birori mu myaka igera Kuri 32 ishize.

Ibirori Michael Jackson yataramye mo byarebwe na Miliyoni 133.4 mugihe uyu Lamar wakuyeho aka gahigo we igitaramo cye cyarebwe na Miliyoni 133.5, ibintu byatumye Kendrick akurirwa ingofero mu isi yose.

Nyuma y’ibyo Kendrick Lamar akomeje kugaragaza urundi rwego mu muziki kuko ubu yamaze gukuraho ka Drake ko kumvwa n’abagera Kuri Miliyoni 88 mu gihe cy’ukwezi kumwe Kuri Spotify.

Ubu yahise aba umuraperi umwe rukumbi ubigezeho kuko Drake wari uyoboye abandi we yarebwe na Miliyoni 86 zirengaho mu kwezi kumwe Kuri urwo rubuga rucuruza umuziki rwa Spotify.

Kendrick Lamar yahigitse Drake kuri Spotify

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends