Umuraperi W’umunya amerika Kendrick lamar yongeye kubura intambara hagati ye na Drake bahora habanganye mu muziki.

Uyu muraperi umaze kwigarurira injyana ya Rap mu isi cyane muri leta zunze ubumwe za amerika, ubwo yari aho yayaraye akoreye igitaramo yahuriyemo na SZA mu ijoro ryahise yaraye ahavugiye amagambo yatumye abantu babifata nko gushotora mugenzi we Drake.
Muri iki gitaramo kiri mu byo yashyize mu cyiswe Grand National tour azakora azenguruka leta zunze ubumwe za amerika no mu mijyi irimo uwa Minneapolis, Ari ku rubyiniro Uyu muraperi Kendrick lamar yaje kumvwa avuga umwe mu mirongo iri mu ndirimbo ya Drake yakoze yataka uyu Kendric lamar mu mezi y’umwaka ushize wa 2024.
Kongera kugaruka avuga uyu murongo muri iki gitaramo kwa Kendrick lamar byafashwe nko gushotora no gukangura intambara irangwa hagati ye na Drake Dore ko amakimbirane yabo amaze igihe cyane mu mwaka wa 2024 ko ho byaje kuzamura urwego.
Aba baraperi bose(Drake na Lamar) nubwo bahora bahanganye ntibibuza ko aribo bahora ku isonga mu gucuruza no kwinjiza menshi ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify cyane Kendrick ku ndirimbo ze na alubumu ze zihora ku isonga mu ziyoboye izindi mu zikunzwe ku isi.
Mugihe bimeze uku kandi ku ruhande rwa Drake nawe amaze iminsi arega kompanyi yakoresheje Kendrick lamar igitaramo mu mezi yashize akaririmbamo indirimbo zimwibasira nubwo magingo aya ntacyo birakorwaho.

