Nyuma y’igihe kinini yarafashe umwanzuro wo kugira ibanga umwana we mu maso ya rubanda byumwihariko ku mbuga nkoranyambaga umuhanzi marioo yashyize hanze amafoto y’imfura ye.

Umuhanzi w’umunya Tanzania umaze kumenywa na benshi kubera umuziki yahinduye ibitekerezo afata umwanzuro wo gutangaza amafoto y’umukobwa we w’imfura ku munsi udasanzwe uyu mwana yagiriyeho isabukuru y’amavuko hari kuwa 03 Gicurasi 2025.
Nyuma y’igihe kirenga umwaka hatagaragara ubwiza bw’umwana w’uyu muhanzi ukunzwe mu gace ka afurika y’iburasirazuba, uyu mubyeyi ariwe Marioo yaciye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rukuta rwa instagram asangiza abamukurikira amafoto arikumwe n’umufasha we Paula Kajala ndetse n’umukobwa wabo w’imfura.
Uyu muhanzi yanaboneyeho gukurikiza amafoto yabo amagambo aryoshye yiganjemo ayifuriza umunsi mwiza w’amavuko umwana wabo witwa Princess Amarah.
hari amakuru yo kumenya kuri uyu mwana wa Marioo afitanye isano n’umwuga we wo kuririmba kuko uyu muhanzi aherutse gutungurana ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko uyu mukobwa we ku myaka ye ariwe Executive Producer kuri album ye yitwa The Godson aherutse gushyira hanze mu mwaka ushize wa 2024, album yanagaragayeho indirimbo marioo yakoranye na Element wo mu Rwanda.
Ni iyo bise Njozi iri mu zakunzwe mu gace u Rwanda na Tanzania biherereyemo cyane ko uburyohe bwayo bwavuye mu buhanga bw’uyu muhanga mu gutunganya indirimbo unabihuza no kuririmba ariwe Element wagize uruhare mu ikorwa rya album ye.
Nanone nubwo nta mafoto yigeze ashyirwa hanze na ba nyirubwite mbere gato y’ibirori byo kwizihiza umunsi w’amavuko w’uyu mwana wa marioo na kajala umuhanzi Harmonize yari yavuzeko azifatanya nabo cyakoze magingo aya ntacyo arongera kubivugaho nyuma y’uko ibyo birori bibaye.


