Kera Kabaye, Vinicius Junior Yemeye Kongera Amasezerano muri Real Madrid

Umunya Brazil Vinicius Junior, rutahizamu ukomeye wa Real Madrid, yamaze gufata icyemezo ndakuka ko azakomeza gukinira iyi kipe nyuma yo kongera amasezerano mashya azageza mu 2027. Nubwo amakipe akomeye yo muri Arabia Saudite yamushakaga kandi ari kumuha amafaranga menshi atagira ingano ugereranyije nayo Real Madrid imuha, uyu mukinnyi w’imyaka 24 yahisemo kuguma mu ikipe ye y’inzozi ariyo Real Madrid yirengagiza ayo mafaranga y’umurengera yahabwaga.

Nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kinini byamuhuje n’ubuyobozi bwa Real Madrid, byarangiye Vinicius avuye ku izima yemera kongera amasezerano na Real Madrid. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye gukomeza gukinira iyi kipe,ari kumwe n’abakinyi b’ibitangaza harimo na mpape yagize  ati:
“Ndi amahoro kuko amasezerano yanjye azageza muri 2027, ariko nizera ko nzayongera vuba kuko nishimiye kuba hano.”

Amakipe yo muri Arabia Saudite yari yamuhaye amafaranga menshi kugira ngo ajye gukina muri shampiyona yabo asangeyo ibindi bihanganye birimo na Christian Ronaldo, ariko Vinicius yahisemo kuguma i Madrid. Yahakanye ayo masezerano ahenze amakipe yo muri Arabia Saudite yarari kumuha, yemeza ko Real Madrid ari yo kipe nziza ku isi kandi ari ho akeneye gukomeza gukina,ibi byaje nyuma y’uko mu minsi ishize haramakuru avuga ko uyu musore nyuma y’uko Mpappe aje muri Real yagombaga gusohoka ko ntabihanga bibiri mu nkono imwe batabana ngo bishoboke ariko byose birangiye bikunze aba bombi bagomba kubana.

Vinicius yageze muri Real Madrid mu 2018 avuye muri Flamengo yo muri Brazil. Kuva icyo gihe, amaze gutwara ibikombe bitatu bya La Liga na Champions League ebyiri. Kugeza ubu, amaze gukinira iyi kipe imikino 300 no kuyitsindira ibitego 102.

Mu 2024, uyu mukinnyi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa FIFA Best Men’s Player, ibintu byamuhaye icyizere cyinshi cyo gukomeza kwandika amateka muri ruhago. Nubwo yari hafi kwegukana Ballon d’Or, iki gihembo cyegukanwe na Rodri wa Manchester City, bituma Real Madrid yanga kwitabira ibyo birori,kubera ko bisa naho ariwe wagombaga kuyegukana ariko birangira bayimwimye.

Vinicius yavuze ko gukomeza gukina muri Real Madrid bimushimishije kurusha kujya muri Arabia Saudite aho yagombaga kubona amafaranga menshi ariko nawe bigasa naho yibagirana mu mitwe yabantu vuba kubera gukina muri shampiyona idakurikiranywa cyane ugereranyije na La Liga asanzwe akinamo. Yagize ati:
“Sinigeze ndota gutsindira Ballon d’Or, ariko iyo ubona ko uri hafi kuyegukana, urayishaka. Nzagira amahirwe yo gutwara ibindi bihembo n’ibikombe ndimo muri iyi kipe.”

Ibi bivuze ko nubwo yahawe amahirwe yo kwerekeza muri Arabia Saudite, yahisemo kuguma i Madrid, aho yiyemeje kugumya guhangana ndetse no kwiyerekana  nk’umukinnyi ukomeye ku isi.

Kera Kabaye, Vinicius Junior Yemeye Kongera Amasezerano muri Real Madrid

Yanze amafaranga menshi abarabu bamuhaga yiyemeza kuguma i Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends