Kevin Kade na Bruce Melodie bariganje: Dore Indirimbo ushobora kubyina muri iyi weekend

Nk’uko bisanzwe mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda kimwe no mu bihugu byose bikora umuziki, biragoye kumara umunsi utumvise Indirimbo Nshya cyangwa ikindi gihangano gishya cyashyizwe hanze.

Tjptrends, igiye kubagezaho zimwe mu ndirimbo zagufasha kuryoherwa na weekend yawe aho waba uri ukamererwa neza ubifashijwe mo n’indirimbo mu njyana zitandukanye zigezweho.

Mu cyumweru turi gusoza abahanzi benshi bakoze munganzo, gusa reka duhere ku ndirimbo za Bruce Melodie zaje ziherekeje album ye Nshya wazisanga ku mbuga nkoranyambaga ze Acururizaho umuziki.

Umuhanzi Kevin Kade nawe yashyize hanze Amashusho y’indirimbo ye Nshya yakoranye na Alikiba wo mu gihugu cya Tanzania bayita bebe, ni imwe mu zagufasha kuryoherwa na weekend.

Nel Ngabo afatanyije n’umwana w’umukobwa witwa Zuba ray ukizamuka mu muziki bashyize hanze Indirimbo Nshya yise everyday.

Uyu mwali Zuba ray Kandi icyo twababwira nuko Ari mu bo inzu ifasha abahanzi ya Kinamusic isanzwe ifasha Nelngabo igiye kujya ifasha, asanzemo abirimo Nelngabo, Knowless Butera nabandi.

Bruce ari mu bagufasha kuryoherwa na weekend

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends