Kimwe mu bintu bigaragaza iterambere ry’igihugu cyangwa agace runaka Ni imiterere yaho ndetse n’isuku ihagaragara cyane ko bikurura na ba mukerarugendo n’abashora imari.
Niba ujya wibaza imijyi Isa neza, Ni ukuvuga imijyi ifite isuku kurusha Indi muri afurika yose, nibyo ugiye kumenya aha Kuri tjptrends duhereye ku mwanya wa 5 kugera kuwa 1.
Numero 5 mu mijyi ifite isuku Ni umujyi wa Johannesburg wo muri afurika y’epfo, umujyi munini ukaba n’umurwa mukuru w’intara ya Gauteng.
Abatuye hafi muri iki gihugu cya afurika y’epfo bakunze kuwita jozi cyangwa se joburg, umujyi utuwe cyane kuko utuwe n’abantu barenga 4,803,262.Ku mwanya wa 4 Hari umujyi wa Porto louis, Ni umurwa mukuru wa Mauritius igihugu giherereye mu nyanja y’abahinde.
Umujyi wa Tunis, umurwa mukuru w’igihugu Tunisia, igihugu cyo mu abarabu giherereye mu majyaruguru ya afurika.
Umwanya wa kabiri mu mijyi Isa neza muri afurika hari umujyi wa cape Town muri afurika y’epfo, umujyi urimo ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda na stade nziza cyane iherereye hafi y’amazi.
Umwanya wa mbere uriho Umurwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Kigali.Umujyi wa Kigali uyoboye imijyi ifite isuku muri afurika, Kigali ifite ibirometerokare 730kms, Kigali ifite uturere dutatu aritwo gasabo,nyarugenge na kicukiro.

kigali umujyi ufite isuku kurusha indi muri afurika
