Roma: Kiliziya Gatolika Iracyategereje Papa Mushya nyuma y’Itorwa rya Conclave ritigeze ritanga umusaruro ku munsi wa kabili

VATICAN – Ku ya 8 Gicurasi 2025 — Kiliziya Gatolika ku isi iracyategereje gutangaza Papa mushya, nyuma y’uko Conclave yatangiye ku wa 7 Gicurasi igamije gutora usimbura Papa Francis, witabye Imana ku ya 21 Mata 2025.

Uko biteganywa n’amategeko ya Kiliziya Gaturika, umukandida ugomba gutorwa agomba kugira nibura bibiri bya gatatu by’amajwi — ni ukuvuga nibura amajwi 89 kuri 133 kugira ngo atsindire kuyobora Kiliziya Gaturika. Nta makuru atangwa ku buryo amatora agenda, kuko abakardinali baba bari mu kato (sequestered), kandi barahiye kutagira icyo batangaza hanze kugeza itora rirangiye.

Nk’uko byagaragaye, umwotsi w’umukara wagaragaye hejuru y’urusengero rwa Sistine ku wa 7 no ku ya 8 Gicurasi mu gitondo, bivuze ko abakaridinali bataragera ku bipimo bisabwa by’amajwi (2/3) ngo hatorwe Papa mushya.

Uko amatora akorwa:

Mu gihe buri gihe cy’itora rirangiye, impapuro z’amajwi zirashya, maze umwotsi ugaragara ku gasongero ka Chapelle ya Sistine ukavuga byinshi ku byabaye: umwotsi w’umukara ugaragaza ko nta Papa watowe, naho umwotsi w’umweru uvuga ko hatowe Papa mushya.

Ubusanzwe hatorwa kabiri mu gitondo ndetse no ku gicamunsi. Niyo mpamvu bishoboka ko uyu munsi amatora agera kuri ane ashobora kuba, nk’uko byabaye no mu 2013 ubwo hatorwaga Papa Francis, wemejwe mu mpera z’umunsi wa kabiri

Ahantu habereye amatora:

Chapelle ya Sistine, isanzwe isurwa n’abanyamahanga amamiliyoni buri mwaka, yahindutse ikigo cy’ibanga gikomeye cy’itora. Muri iki cyumba cyasizwe n’ibihangano bikomeye birimo “Umurimo w’Imanza ya Nyuma” wa Michelangelo, hari hateguwe ameza y’inkwi n’intebe buri wese yicaraho yanditseho izina rye. Igitabo cya Ivanjili cyashyizwe imbere y’urutambiro, ari naho buri mukardinali arahira mbere yo gutora.

Icyizere mu bemera:

Benshi mu bemera bategereje n’amatsiko kureba umwotsi uzava kuri Ngoro ya Sistine, waba umuhondo ugatangaza inkuru nziza y’Umushumba mushya. Hari icyizere ko uyu munsi ushobora kuzana impinduka, kandi Kiliziya Gaturika ikabona Umushumba wayo wa 267.

Amatora azakomeza kugeza habonetse umukandida wujuje amajwi akenewe. Umwotsi w’umweru ni wo uzerekana ko hatorwe Papa mushya, nawe agatangazwa ku mugaragaro.

Abakaridinali benshi bari kuvugwa nk’abashobora gusimbura Papa Francis barimo:

  • Cardinal Pietro Parolin (Umunyamabanga wa Leta ya Vatican)
  • Cardinal Luis Antonio Tagle (Filipine)
  • Cardinal Péter Erdő (Hongiriya)
  • Cardinal Jean-Marc Aveline (Ubufaransa)
  • Cardinal Pierbattista Pizzaballa (Patriarche wa Yeruzalemu)

Isi irategereje kumenya izina ry’uwo uzasimbura Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends