Umukinnyi Kimenyi Yves Yateye imitoma Umugore we wagize isabukuru y’amavuko kuwa Gatatu.

Kuri uyu wa Gatanu mu ijoro ryakeye, niho Umugore w’umukinnyi W’umupira w’amaguru Kimenyi Yves yagize isabukuru y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka imyaka 29 kuko yavutse kuwa 19 Werurwe 1996.
Mu kwifuriza umunsi mwiza w’amavuko Umugore we, kimenyi Yves yaciye ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo urwa Instagram abwira uyu mufasha we ati umezute mukundwa! Nshaka gufata uyu mwanya nkakwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.
Kimenyi yanaboneyeho kwisegura k’umugore we kuba yatinze kumwifuriza uyu munsi mwiza kubera ikibazo cy’itumanaho yagize akaba nk’utari kumurongo Nanone ati Ndamukunda Kandi nzamukunda iteka.
Umuryango wa Kimenyi Yves na muyango Claudine uri muri Couple zikunzwe mu Rwanda ndetse bagizwe Ibyamamare n’imirimo yabo no mubikorwa bitandukanye birimo Imikino kuruhande rwa Kimenyi n’imideli ku ruhande rwa Miss muyango.
Mu mwaka wa 2019, miss muyango yitabiriye miss Rwanda ndetse anatsinda nk’uwifotoza neza, kuri ubu Uyu mugore akaba akora kuri televiziyo ya Isibo.
Kimenyi Yves we yaciye mu makipe arimo Apr,Rayon Sport na kiyovu ndetse akaba n’umuzamu mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.



