king James Agiye Gushyira Hanze album ye ya Munani

Umuhanzi Ruhumuriza James Uzwi mu myidagaduro nka King James yatangaje ko mu gihe cyavuba Agiye Gushyira Hanze album ye Nshya ya Munani.

Umuhanga mu kwandika no Kuririmba Indirimbo Ruhumuriza James Wamamaye mu muziki nka King James yatangaje ko Agiye Gushyira Hanze album ye ya Munani yise “Gukura” izaba iriho Indirimbo zo kuramya n’izivuga k’urukundo.

Iyi album ya King James igiye kujya hanze mu gihe hari hashize imyaka ibiri ayisezeranyije abakunzi be gusa bikaza gutinda ho, avuga kuri iyi album king James yavuze ko Ari Album izaza Ari nziza kd ko aratangira Gusohora zimwe mu ndirimbo ziyiriho mu cyumweru kiraza.

Aganira n’ikinyamakuru kimwe cyo mu rwanda ati “Navuga ko album yo yarangiye naho ku gutinda kwayo byo abakunzi bakwiye kubyumva bitewe n’imyiteguro bisaba ngo Album isohoke imeze neza.

King James yaherukaga Gushyira Hanze album iyo yari yise ubushobozi yari igizwe n’indirimbo 17, mugihe Indirimbo aheruka Gushyira Hanze Ari iyo yise Ride or Die yashyize hanze kuwa 25 ukwakira 2025, ikaba imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu imaze ku rubuga rwa YouTube.

King janes aritegura Gusohora album ya Munani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends