Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzani yamze kujyera i Kigali aho yitabiriye inkera y’abahizi irushanywa ryategguwe n’ikipe ya APR FC rizatangira ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025.
Ku cyumweru nibwo irushanywa APR FC imaze iminsi itegura yise “Inkera y’abahizi” rizatangira aho yatumiye amakipe agiye atandukanye yaba ayaha hano mu Rwanda ndetse nayo hanze, nyuma y’uko k’umunsi w’ejo ku wa kane ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia ari yageze mu Rwanda, kuri uyu mugoroba nibwo ikipe ya Azam FC nayo yasesekaye i Kigali mu myambaro myiza yabo y’umweru n’umuhondo.
Ku cyumweru tariki ya 17 kanama muri sitade Amahoro nibwo inkera y’abahizi izatangira guhera ku isaha ya sacyenda ikipe ya APR FC izacakirana na Power Dynamos yo muri Zambia.
Uko inkera y’abahizi izagenda
tariki ya 17 Kanama 2025
APR FC vs Power Dynamos (Stade Amahoro – 15:00),
tariki ya 19 Kanama 2025
AZAM FC vs Police FC (Kigali Pelé Stadium – 16:00),
APR FC vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium – 19:00),
tariki ya 21 Kanama 2025
Police FC vs AS Kigali (Strade Amahoro – 15:00)
APR FC vs AZAM FC (Stade Amahoro – 18:00)
Tariki ya 24 Kanama 2025
Police FC vs AS Kigali (Strade Amahoro – 15:00)
APR FC vs AZAM FC (Stade Amahoro – 18:00)
Tariki ya 29 Kanama 2025
AZAM FC vs Vipers FC (Kigali Pelé Stadium – 18:00)






