Kiyovu Sport ibibazo byatangiye kugabanuka, Gusa irasabwa kwishyura arenga miliyoni 157 Frw kugira ngo ikurirweho ibihano yafatiwe na FIFA burundu

Kiyovu Sport FC n’imwe mu makipe afite izina hano mu Rwanda ariko atajya atana n’ibibazo by’ubukungu byahato nahato, byatumye ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi FIFA riyifatira ibihano by’uko itemerewe kwandikisha abakinnyi kugeza muri 2027.

Ariko kuri ubungubu iyi kipe yatangiye kugenda igabanyaho ku bibazo yarifite yamaze gukemura ikibazo yarifitanye n’umukinnyi w’umurundi Blanchard Ngabonziza bituma igabanya umutwa w’ibibazo yari ifite, Kiyovu Sport yagiye igaragaramo ibibazo mu myaka yashize bigeye bitandukanye ahanini bishingiye mu gutanduka na n’abakinnyi ndetse n’abatoza mu buryo butemewe n’amategeko bikarangira bayijyanye mu nkiko bakayifatira ibihano.

Mu ibaruwa yandikiwe na FIFA yayimenyesheje ko ikibazo cyayo na Ngabonziza cyahawe umurongo bityo ibihano yari yashyiriweho ariko bigendanye n’iki kibazo byakuweho burundu, icyo kiyovu Sport yapfaga na Ngabonziza uyu musore yasinyiye Kiyovu Sport muri 2024, ariko biza kurangira atandukannye nayo atayikiniye umukino n’umwe ny’uko ikipe itubahirije ibyari mu masezerano ye, bityo bituma uyu musore agana inkiko ngo zimurenganure birangira Kiyovu Sport itsinzwe bayifatira n’ibihano.

N’ubwo icyo kibazo cyacyemutse Kiyovu Sport ibereyemo abakinnyi n’abatoza bayinyuzemo imishahara asanga miliyoni 157 Frw. Muri Kiyovu Sport haravugwamo ubukene n’ugutegereza kuko irasabwa kwishyura aya mafaranga kugira ngo yemererwe konjyera kugura abakinnyi bitabaye ibyo izongera kugura abakinnyi mu mpera za 2027.

Kiyovu Sport umwaka ushize yendaga kumumanuka mu cyiciro cya kabiri biza kurangira yihagazeho kigabo, uyu mwaka ntiyemerewe kugura abakinnyi mu gihe andi makipe ari kwiyubaka ngo arebe uko azitwara umwka w’imikino utaha, iyi ki bizayigendekera gute noneho izarusimbuka.

Kiyovu Sport irasabwa kwishyura Miliyoni 157 Frw kugira ngo ikurirweho ibihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends