Kiyovu Sport yafashe umwanya wa munani n’amanota 30 nyuma yo gutsinda imikino 4 yose yikurikiranya ntanumwe itakaza, ibyo yabigezeho nyuma yo gutsinda Vision FC igitego 1-0 m’umukino wabaye kuri uyu wa gatanu wabimburiye imikino y’umunsi wa 25 wa shampion y’u Rwanda, ihita ishimangira ko itazamanuka mu cyiciro cya Kabiri.
Byari ibicika kuri uno mukino wabimburiye indi yose kuko amakipe yombi yashakaga amanota 3 kugira ngo barwane no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri aho vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 20 bisa naho kuba yatsinzwe uno mukino byahise bishyira mu mazi abira ko isigaje imikino itanu kandi nayo ubona ko kuzayitsinda bizagorana ukurikije umuvuduko shampion iriho kugeza ubungubu, naho Kiyovu Sport yo yateye intamwe nziza cyane kuko usibye no kumanuka mu icyiciro cya Kabiri kugeza ubungubu iri ku mwanya wa munani n’amanota 30 yose.
Uyu mukino waboanga ko Kiyovu Sport ariyo yariri hejuru ishaka gutsinda nubwo Vision ariyo yari yakiriye umukino, Kiyovu yahushije uburyo bwinshi bwabazwe mu gice cya mbere gusa, Gusa na Vision yanyuzagamo ikataka nubwo Atari cyane.
Igice cya Kabiri Kiyovu Sport nabwo yagarukanye imbaraga nyinshi cyane aho bitaje no gutinda maze k’umunota wa 59 ihita ifungura amazamu ku gitego myugariro wa Vision yaje kwitsinda igitego witwa Stephen Bonny. Nyuma yuko Vision FC yinjijwe igitego yabaye nk’ikanguka maze maze nayo irataka ariko abasore ba Kiyovu Sport bayibera ibamba maze umukno urangira Kiyovu Sport yegukanye insinzi ku igitego 1-0.
Aya yari amanota yingenzi cyane kuri Kiyovu Sport kuko yayihesheje kuva kugitutu cyo kurwana no kutamanuka nubwo yagiye gukina uno mukino yaravuye mu murongo utukura, naho Vision bisa naho bizagorana kutamanuka mu icyiciro cya Kabiri kuko bisa n’ibigoranye kuko ubu iherereye k’umwanya wa nyuma n’amanota 20 gusa aho bugesera iyirimbere ifite 24 itarakina umukino w’umunsi wa 25.

Kiyovu Sport yatsinze Vision FC ihita yuzuza imikino 4 idatsindwa bishyira k’umwanya wa 8

Kiyuvu Sport bisa naho yatangiye kwizera neza kuzaguma mu ikiciro cyambere

