Kiyovu Sports yanganyije na Muhazi United ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Gicurasi 2025 chmpiyona y’ikiciro cya mbere Rwanda Primier League yakomezaga k’umunsi wayo wa 26, umukino wabimburiye indi yose n’uwahuje Kiyovu Sport na Muhazi United birangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Ni umukino wahuzaga amakipe yombi arwana nokutamanuka mu ikiciro cya Kabiri kuko waruvuze byinshi usobanuye kumpande zombi, aho Muhazi United yari ifite amanota 26 ku mwanya wa 15 mu gihe Kiyovu Sports yari ifite amanota 30 ku mwanya wa munani.

Muhazi United  nk’ikipe yaje gukina uno mukinino iri mu murongo utukura yaje ifite imbaraga nyinshi ije guhinyuza abayishidikanyaho ko izamanuka niyo yafunguye amazamu  bwa mbere ku gitego cyatsinzwe na Fiston Masmango ku munota wa 20. Kiyovu Sports yagerageje kwishyura, ariko ntibyabakundiye mu minota ya mbere, kugeza ku munota wa 39 ubwo Shelf Bayo yasimburaga Mugisha Desire.

Igice cya mbere  kiri kugana k’umusozo nibwo abasore ba Muhazi United barimo Nikolas Kagaba na Joseph Sackey bakomeje kotsa igitutu imbere y’izamu rya Kiyovu Sport ariko umunyezamu  Nizeyimana Jimmy, yitwara neza.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga ubona ko ifite inyota yo kwishyura maze  k’umunota wa 51, Shelf Bayo yishyurira Kiyovu Sport icyizere cyiba cyiragarutse maze igaruka m’umukino.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 61, Mutunzi Darcy yahise atsindira Kiyovu Sport igitego cya Kabiri maze abakinnyi ba Muhazi United ubona ko bacitse integer basa naho bagaragaye nka bamaze gutakaza umukino,  Muhazi United yaje kwishyura Igitego cya Kabiri umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Ibi byatumye Kiyovu Sport ifata umwanya wa 9 n’amanota 31 naho muhazi ifta umwanya umwanya wa 14 n’amanota 27.

Kiyovu Sports yanganyije na Muhazi United ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona

Kiyovu Sport yahise ifata umwanya wa 9 n’amanota 31

Muhazi United yafashe umwanya wa 14 n’amanota 27

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends