Knowless na Yampano barigaragaje: Abahanzi bakoze mu nganzo iki cyumweru

Abahanzi barimo butera knowless na Yampano bari mu bigaragaje muri iki cyumweru mu muziki w’u Rwanda babicishije mu inganzo.

Ngizi indirimbo zagufasha gusoza neza icyumweru no gutangira ikindi neza.

Umuhanzikazi butera knowless yashyize hanze indirimbo yise Umutima, indirimbo yavuze ko yamutwaye imbaraga Kandi anahishura ko yanditswe n’abantu barenga umwe, barimo Umusizi rumaga, platin n’abandi.

Agaruka kucyatumye yifashisha abandi mu kwandika iyi ndirimbo yavuze ko byatewe nuko yashakaga gukusanya ubumenyi, ku ubutumwa yatambutsaga muri iyi ndirimbo.

Kugeza ubu iyi ndirimbo ya Butera knowless imaze hanze iminsi ine ikaba imaze kurebwa n’abantu bagera mu bihumbi 300.

Ku rundi ruhande umuhanzi ugezweho yampano nawe yashyize hanze indirimbo ye nshya yise mamayi, indirimbo yashyize hanze kuwa 19 gashyantare 2025 nyuma ya album ye aherutse gusohora yitwa igikwiye.

Mamayi ya Yampano mugihe cy’iminsi ine ishize ishyizwe hanze imaze kurebwa n’abantu bagera mu bihumbi 100 kuri shene ye ya YouTube.

Davy Scott nawe ukorera umuziki hanze y’u Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise cute, Ni indirimbo yagiye hanze tariki 21 Gashyantare 2025 ikaba imaze kurebwa n’abantu bagera ku ibihumbi 80

Inyongera ku bihangano byagufasha gutangira icyumweru neza

Umuraperi Bushali afatanyije na Adolf bashyize hanze iyitwa show, Umusizi rumaga junior kuri uyu wa 23 yashyize hanze igisigo yise Inshuti y’amajye.

Junior Rumaga yasohoye igisigo gishya nyuma y’ukwezi kumwe asohoye icyo yise Umwinjira w’urukundo.

yampano yasohoye Indirimbo Nshya

Butera Knowless yasohoye iyitwa “Umutima”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends